UBUZIMA

U Rwanda rwakiriye izindi nkingo ibihumbi 50 rwahawe n’Ubuhinde

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo u Rwanda rwakiriye izindi nkingo zigera ku bihimbi mirongo itanu(50,000), rwahawe n’Igihugu cy’Ubuhinde kubera umubano mwiza w’Ibihugu byombi.

Ni inkingo zakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanaga mu Rwanda Dr Vincent Biruta, ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

Ni inkingo inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zibonetse kandi zitari muri gahunda mpuzamahanga y’ibihugu izwi ku izina rya Covax Initiative.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze Leta izakomeza gukora uko isoboye kose kugirango Abanyarwanda babone inkingo.

Yagize ati: “Izi nkingo n’ibihumbi 50, bivuzeko zizakingira abagera ku bihumbi 25, n’Impano duhawe n’gihugu cy’Ubuhinde ntabwo ziguzwe. Ubuhinde dufitanye umubano mwiza, kandi dufitanye n’imishinga myinshi dukorana n’indi yo mu bihe biri imbere”.

Ibi nkingo ziyongera ku zindi  zisaga ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa  AstraZeneca, n’izindi ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech zakiriwe n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu, zikaba zatangiye gutangwa mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu.

U Rwanda rufite intego yo kuzakingira abagera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 800, ni ukuvuga 60% by’Abarwanda bose, ibi bikaba biteganyijwe gukorwa bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2022.

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

5 hours ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

5 hours ago

Harmonize ari kwikomanga mu gatuza nyuma yo guca agahigo ka Diamond Platnumz

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…

9 hours ago

Abafana ba Rayon Sports barashimira RGB yabakuye mu bibazo by’imiyoborere mibi

Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…

12 hours ago

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

1 day ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

2 days ago