IMYIDAGADURO

Ingabire Grace niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe2021, nibwo hasojwe irushanwa ry’abakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Ingabire Grace yegukanye iri kamba ry’uyu mwaka ryari rifitwe na Ishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, iri rushanwa rikaba ryabaye rikurikiranwa higashishijwe Ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Uko abakobwa bakurikiranye:
Gaju Evelyne yabaye Miss congeniality, Miss photogenic yabaye Uwase Phiona, Umutoniwase Sandrine yahembwe nk’umukobwa wagaragaje impano, Miss hertage ni Ishimwe Sonia.

Uwegukanye ikamba rya Miss Popularity yabaye Kayirebwa Marie Paul naho Musana Teta Hence aba umukobwa wagaragaje umushinga mwiza uzaterwa inkunga kugirango izashyirwe mu bikorwa.

Umutoni Witness yabaye Igisonga cya kabiri, uwatsindiye umwanya w’igisonga cya mbere ni Akariza Amanda.

Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace, ni umukobwa w’imyaka 25 witabiriye iri rushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Akaba ariwe wegukanye iri kamba ryahatanirwaga n’abakobwa bagera kuri 20 bari bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri muri mu mwiherero(Boot camp).

Uyu mwaka wa 2021 hakaba hari hiyandikishije abakobwa barenga 400, hatoranyijwemo abakomereje mu mwiherero, aribo batoranyijwemo Nyampinga w’u Rwanda 2021 wahize abandi.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago