Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe2021, nibwo hasojwe irushanwa ry’abakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.
Ingabire Grace yegukanye iri kamba ry’uyu mwaka ryari rifitwe na Ishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, iri rushanwa rikaba ryabaye rikurikiranwa higashishijwe Ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Uko abakobwa bakurikiranye:
Gaju Evelyne yabaye Miss congeniality, Miss photogenic yabaye Uwase Phiona, Umutoniwase Sandrine yahembwe nk’umukobwa wagaragaje impano, Miss hertage ni Ishimwe Sonia.
Uwegukanye ikamba rya Miss Popularity yabaye Kayirebwa Marie Paul naho Musana Teta Hence aba umukobwa wagaragaje umushinga mwiza uzaterwa inkunga kugirango izashyirwe mu bikorwa.
Umutoni Witness yabaye Igisonga cya kabiri, uwatsindiye umwanya w’igisonga cya mbere ni Akariza Amanda.
Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace, ni umukobwa w’imyaka 25 witabiriye iri rushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Akaba ariwe wegukanye iri kamba ryahatanirwaga n’abakobwa bagera kuri 20 bari bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri muri mu mwiherero(Boot camp).
Uyu mwaka wa 2021 hakaba hari hiyandikishije abakobwa barenga 400, hatoranyijwemo abakomereje mu mwiherero, aribo batoranyijwemo Nyampinga w’u Rwanda 2021 wahize abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…