INKURU ZIDASANZWE

Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe gusura urwibutso rukamenya amateka azarufasha kurwanya abapfobya Jenoside

Ubwo hibukwaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya kicukiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye Urubyiruko gusura inzibutso bakamenya amateka azabafasa guhangana n’Abapfobya Jenoside.

Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuri ki cyumweru tariki 11 Mata 2021 mu Karere ka Kicukiro ku rwibutso rwa Nyanza bibutse ku nshuro ya 27 Abatutsi basaga ibihumbi 96 biciwe ku musozi wa Nyanza n’inkengero wazo bashyinguye muri urwo Rwibutso.

Atanga ubutumwa ku rubyiruko, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagize
ati: “Ubutumwa twaha cyane cyane urubyiruko ariko n’abandi Banyarwanda muri rusange, aho tugifite abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihembera ingengabitekerezo yayo,turababona hirya no hino ariko ntabwo natwe dusinziriye tuzakomeza kubireba no kubihagurukira, turashishikariza rero urubyiruko kugirango rujye rugera hano rwigire kuri aya mateka rurebe ko aba bantu baruhukiye hano bari abantu bavukijwe ubuzima bwabo , kubona rero hari umuntu uhagarara akabipfobya akumva ko bitabayeho cyangwa akabyita andi mazina, niyompamvu tugomba guhaguruka tugashishikariza urubyiruko kugirango uru Rwanda ruri mu ntoki zarwo ejo amateka atazasibangana.”

Aha ya nihanganishije abatabashije kugera ku rwibutso rwa Nyanza nkuko bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwibuka kubera igihe turimo cyo guhangana na COVID-19.

Mukayiranga Speciose umubyeyi warokokeye kuri uyu musozi,abo mu muryango we bose bashyinguye muri uru rwibutso, avuga ko ahafata nko ku ivuko kuko ariho yatangiriye ubundi buzima.

Yagize ati: “Aha ni nko ku ivuko kuri twebwe, ni ahantu dukunda cyane kandi tunubaha,twubaha abaruhukiye aha bose kuva ku basaza kugeza ku mpinja, ntampuhwe batugiriye kuva ku muntu mukuru kugeza ku mwana, rero ni ahantu twubaha cyane, turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwadusubije icyubahiro kuberako twashoboraga kurokoka ntiduhabwe n’icyo cyubahiro cyo kuza kwibukira ahangaha, ni ahantu dukunda kandi dukumbura nk’uko umuntu akumbura iwabo, aha n’iwacu kuko bo baharangirije ubuzima twebwe niho twabutangiriye”.

Nkuranga Egide Umuyobozi wa IBUKA, avuga ko Igihugu kigihanganye n’abapfobya Jenocide nko mu yindi myaka yose ishize.

Ati :“Nko mu myaka yashize cyane cyane nko mu gihe cyo kwibuka, usanga babandi bahakana Jenoside bakanayipfobya nubundi bigikorwa, n’ubwo ntavuga ko bikiri byinshi nko mu myaka yashize ariko n’ubundi turacyabibona. Bivuze ngo babandi bakinangira imitima baracyahari, babandi bacyumva ko bagomba kumara abo basakaga kumara iyo myumvire baracyayifite”.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, byogeye guhurirana n’ibihe bidasanzwe byo guhangana na COVID-19. Bityo bigatuma abantu benshi batemerewe guhurira aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside bibuka kugirango irindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

Tariki ya 11 Mata 1994 nibwo Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari barahungiye mu kigo cy’amashuri cyari ETO-KICUKIRO batereranwe n’Ingabo zari iza MINUAR zari bicumbitse muri ki kigo aho bari bizeye ko zizabatabara, ariko zikabasiga mu maboko y’Interahamwe zabahigaga.

Nyuma zikaza kubajyaja ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro ngo bajye kubicirayo aho zavugaga ko zitabicira ahanyura abaturuka ku kibuga k’indege Mpuzamaanga cya Kanombe.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruri mu murenge wa Kagarama, ruruhukiyemo Imibiri y’abatutsi igera ku bihumbi 96, biciwe kuri uyu musozi no mu nkengero zawo.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

2 hours ago

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

6 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

7 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

10 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago