INKURU ZIDASANZWE

Isata yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo yateye abantu urujijo

Kuri uyu wa 13 Mata 2021 amazi yo mu kiyaga cya Ruhondo yazamutse ajya mu kirere, ibintu byateye abantu urujijo n’ubwoba bamwe batangira kwibaza niba imperuka ije cyangwa ari ikindi, gusa ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyaje gutangaza ko ari “ISATA”.

Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga kiri mu Majyaruguru mu karere ka Burera bavuze ko ‘Isata’ ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byarangiye.

Ubusanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n’inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n’inyanja.

Ku rubuga rwa Twitter, Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) ibi bintu byabereye muri iki kiyaga kuko abantu benshi batangiye kubyita ikimenyetso giturutse ku Mana.

Meteo Rwanda yasubije ko ari “Isata yo mu mazi ari ibintu bisanzwe.

Ngo ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri.

Meteo Rwanda yaburiye abatuye muri ako gace ko batagomba gushungera kugirango birinde ibyago bishobora guturuka kuri iyo SATA.

Bati: “Ntabwo byirindwa, ahubwo abantu babibonye bakwirinda gushungera, kuko ishobora kwimuka ikaza imusozi, ikaba serwakira. Ikindi hari inyamaswa zisanzwe ziba mu mazi zishobora kwikanga zikaza i musozi zikaba zagira ibyo zangiza birumvikana harimo n’abantu”.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

8 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

13 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

14 hours ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

15 hours ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 day ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

1 day ago