INKURU ZIDASANZWE

Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’Umugore we

Bill Gates n’umugore we Melinda Gates bemeranyije ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 27 bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore.

Itangazo aba bombi banyujije  ku nkukuta zabo   Twitter, rivuga ko uyu mwanzuro wo gutandukana kwabo, bawufashe nyuma y’igihe kinini biga ku mubano wabo bagasanga aricyo cyaba cyiza.

Mu myaka 27 bari bamaranye, bafitanye abana batatu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri babyaranye aribo; Rory John Gates, Jennifer Katharine Gates, Phoebe Adele Gates. Usibye uru rubyaro Bill yishimira ko yageranyeho n’umugore we, yanavuze ko muri iyo myaka babashije kubaka umuryango ugirira akamaro Isi yose muri rusange.

Yavuze ko bombi bizeye ko uyu muryango wa Bill and Melinda Gates Foundation bashinze uzagumaho, ati “ariko ntabwo dutekerezako twabasha kugumana nk’abashakanye mu buzima bwacu buri imbere”.

Ntabwo biramenyekana ingano y’amafaranga izagendera muri iyi gatanya. Gates washinze Microsoft ubu ni umukire wa kane ku Isi aho abarirwa umutungo wa miliyari 130$. Gusa atunze 1,37% by’imigabane ya Microsoft ifite agaciro ka miliyari 26$.

Mu mwaka ushize, yavuye mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft atangira gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuryango we na Melinda bashinze mu 2000.

Umunyamerika Bill Gates umaze kuzuza imyaka 66 yashakanye na Melinda Gates  w’imyaka 57 nawe uvuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1994, bamenyaniye muri Microsoft aho uyu mugore yari ashinzwe ibijyanye no kwamamaza.

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago