Mu myaka 27 bari bamaranye, bafitanye abana batatu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri babyaranye aribo; Rory John Gates, Jennifer Katharine Gates, Phoebe Adele Gates. Usibye uru rubyaro Bill yishimira ko yageranyeho n’umugore we, yanavuze ko muri iyo myaka babashije kubaka umuryango ugirira akamaro Isi yose muri rusange.
Yavuze ko bombi bizeye ko uyu muryango wa Bill and Melinda Gates Foundation bashinze uzagumaho, ati “ariko ntabwo dutekerezako twabasha kugumana nk’abashakanye mu buzima bwacu buri imbere”.
Ntabwo biramenyekana ingano y’amafaranga izagendera muri iyi gatanya. Gates washinze Microsoft ubu ni umukire wa kane ku Isi aho abarirwa umutungo wa miliyari 130$. Gusa atunze 1,37% by’imigabane ya Microsoft ifite agaciro ka miliyari 26$.
Mu mwaka ushize, yavuye mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft atangira gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuryango we na Melinda bashinze mu 2000.
Umunyamerika Bill Gates umaze kuzuza imyaka 66 yashakanye na Melinda Gates w’imyaka 57 nawe uvuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1994, bamenyaniye muri Microsoft aho uyu mugore yari ashinzwe ibijyanye no kwamamaza.