IMIKINO

Arsene Wenger watoje Arsenal ari mu Rwanda

Arsene Wenger wahoze ari Umutoza ikipe ya Arsenal, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF igiye kubera i Kigali.

Advertisements

Yitabiriye inama izabera i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2021. Iyi nama kandi izitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF igiye kubera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Arsene wenger w’imyaka 71, yabaye umutoza w’Ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka w’ 1996, kugeza muri 2018, ubu akaba asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.

Arsene Wenger yitabiriye Inama ya FIFA igiye kubera i Kigali

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago