Abana babiri b’abakobwa bo mu karere ka Rulindo bagaragaye mu mafoto yazegurutse ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’isiganwa ry’Amagare(Tour du Rwanda 2021),bambaye neza udupfukamunwa berekeza ku ishuri, bahawe ishimwe n’umuyobozi w’akarere kubera imyitwarire bagaragaje.
Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange bo mu karere ka Rulindo, bafotowe na Muzogeye Plaisir ubwo yari mu kazi ke ko gufotora mu gihe cya Tour du Rwanda rya 2021. ni nyuma yo kubona imyitwarire yabo ubwo abandi bari barangariye iri siganwa ariko bo bakikomereza urugendo.
Aba bana babiri bahawe ishimwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel kuwa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, abashimira imyitwarire myiza bagaragaje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Meya wa Rulindo Kayiranga Emmanuel yagize ati: “Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange bo mu karere ka Rulindo, abakurikiranye Tour du Rwanda 2021 ndakeka babibutse,maze kumenya aho biga nabashimiye mu izina ryanyu mwese kubahiriza amabwiriza yo Kwirinda COVID-19 kandi ntakurangara”.
Cyuzuzo na Iriza biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rusiga yo mu karere ka Rulindo, bashimiwe kuba baragaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du rwanda, ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira bagakomeza urugendo rwabo bagana ku ishuri, bakaba bahawe bimwe mu bikoresho by’Ishuri bizabafasha mu myigire yabo banemererwa na Muzogeye Plaisir kuzishyurirwa kugeza basoje amashuri abanza.
Ifoto y’aba bana yagaragajwe na Plaisir Muzogeye wanayifotoye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’imyitwarire y’aba bana, bakavuga ko bafite icyerekezo kiza ndetse bamwe banabafatiraho urugero rwiza nk’intangarugero.
Muzogeye Plaisir wafotoye aba bana yahise yemera kuzabishyurira Amafaranga y’Ishuri mu gihe cyose basigaje kwiga amashuri Abanza. Aho yanatangije igisa n’ubukangurambaga bwo kubafasha binyuze kuri Twitter, asaba Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera n’umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin kugira icyo babagaragariza nk’Abana batanze urugero rwiza muri gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…