UBUZIMA

Nibihangane amezi 6 ubundi dusubire mu buzima busanzwe – Dr Ngamije avuga ku mabwiriza mashya yo kurwanya COVID-19

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko kugira ngo ubuzima buzabe bwasubiye mu buryo, umwaka wa 2021 uzarangira harakingiwe Abanyarwanda miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi zigomba gukingirwa kugira ngo byibura 60% by’Abanyarwanda babe babonye urukingo.

Dr Ngamije yabivugiye mu kiganiro cya RBA kuri iki cyumweru cyari kigamije gusobanura bimwe mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2021, muri Vilage Urugwiro.

Minisitiri Ngamije yavuze ko iriya nama idasanzwe yateranye kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 bumaze igihe gito buri hejuru, bityo bikaba byari ngombwa ko hagira izindi ngamba zifatwa..

Mu zaraye zifashwe harimo ko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro kandi ko nta birori na bito byemewe.

Avuga kimwe mu bintu byakorwa mu buryo burambye kugira ngo kiriya cyorezo ntigikomeze gukoma mu nkokora imirimo y’igihugu, Dr Daniel Ngamije yavuze ko hari gahunda y’uko bitarenze umwaka wa 2021, Abanyarwanda bangana na miliyoni eshanu  muri miliyoni zirindwi bazaba barakingiwe.

Dr Ngamije abivuze hasigaye amezi atanu hafi n’igice ngo umwaka wa 2021 urangire.

Ikindi ni uko muri iki gihe hari ikibazo cy’uko inkingo zakorerwaga mu Buhinde zifashishwaga muri gahunda ya COVAX zitakiboneka, ibi bikaba byatumye u Rwanda rugiye gukoresha inkingo za  Pfizer biotech ndetse mu minsi mike rukazakira inkingo zikorerwa muri Afurika y’Epfo za Johnsonand Johnson.

Gusa hari n’andi mahirwe ko inkingo z’u Bushinwa zigiye gutangira gutangwa kandi zo ni nyinshi ugereranyije n’iz’u Buhinde, akarusho kakaba ko zikorwa n’inganda ebyiri ari zo Sinovac Biotech Ltd. Na  Sinopharm Group Co.

Minisitiri w’Ubuzima yavuzeko umwaka wa 2021 uzarangira hakingiwe abanyarwanda Miliyoni 5

DomaNews.rw

Recent Posts

Abafana ba Rayon Sports barashimira RGB yabakuye mu bibazo by’imiyoborere mibi

Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…

37 mins ago

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

13 hours ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

2 days ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

2 days ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 days ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

3 days ago