Minisitiri w'Ubuzima yavuzeko umwaka Wa 2021 uzarangira Hakingiwe Abanyarwanda Miliyoni 5
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko kugira ngo ubuzima buzabe bwasubiye mu buryo, umwaka wa 2021 uzarangira harakingiwe Abanyarwanda miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi zigomba gukingirwa kugira ngo byibura 60% by’Abanyarwanda babe babonye urukingo.
Dr Ngamije yabivugiye mu kiganiro cya RBA kuri iki cyumweru cyari kigamije gusobanura bimwe mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2021, muri Vilage Urugwiro.
Minisitiri Ngamije yavuze ko iriya nama idasanzwe yateranye kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 bumaze igihe gito buri hejuru, bityo bikaba byari ngombwa ko hagira izindi ngamba zifatwa..
Mu zaraye zifashwe harimo ko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro kandi ko nta birori na bito byemewe.
Avuga kimwe mu bintu byakorwa mu buryo burambye kugira ngo kiriya cyorezo ntigikomeze gukoma mu nkokora imirimo y’igihugu, Dr Daniel Ngamije yavuze ko hari gahunda y’uko bitarenze umwaka wa 2021, Abanyarwanda bangana na miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi bazaba barakingiwe.
Dr Ngamije abivuze hasigaye amezi atanu hafi n’igice ngo umwaka wa 2021 urangire.
Ikindi ni uko muri iki gihe hari ikibazo cy’uko inkingo zakorerwaga mu Buhinde zifashishwaga muri gahunda ya COVAX zitakiboneka, ibi bikaba byatumye u Rwanda rugiye gukoresha inkingo za Pfizer biotech ndetse mu minsi mike rukazakira inkingo zikorerwa muri Afurika y’Epfo za Johnsonand Johnson.
Gusa hari n’andi mahirwe ko inkingo z’u Bushinwa zigiye gutangira gutangwa kandi zo ni nyinshi ugereranyije n’iz’u Buhinde, akarusho kakaba ko zikorwa n’inganda ebyiri ari zo Sinovac Biotech Ltd. Na Sinopharm Group Co.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…