INKURU ZIDASANZWE

Rulindo: Abana 2 b’Abakobwa bagaragaye mu mafoto mu gihe cy’isiganwa ry’amagare bahawe ishimwe

Abana babiri b’abakobwa bo mu karere ka Rulindo bagaragaye mu mafoto yazegurutse ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’isiganwa ry’Amagare(Tour du Rwanda 2021),bambaye neza udupfukamunwa berekeza ku ishuri, bahawe ishimwe n’umuyobozi w’akarere kubera imyitwarire bagaragaje.

Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange bo mu karere ka Rulindo, bafotowe na Muzogeye Plaisir ubwo yari mu kazi ke ko gufotora mu gihe cya Tour du Rwanda rya 2021. ni nyuma yo kubona imyitwarire yabo ubwo abandi bari barangariye iri siganwa ariko bo bakikomereza urugendo.

Aba bana babiri bahawe ishimwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel kuwa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, abashimira imyitwarire myiza bagaragaje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Meya wa Rulindo Kayiranga Emmanuel yagize ati: “Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange bo mu karere ka Rulindo, abakurikiranye ⁦ Tour du Rwanda 2021 ⁦ndakeka babibutse,maze kumenya aho biga nabashimiye mu izina ryanyu mwese kubahiriza amabwiriza yo Kwirinda COVID-19 kandi ntakurangara”.

Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange bashimiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo kubera imyitwarire myiza bagaragaje

Cyuzuzo na Iriza biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rusiga yo mu karere ka Rulindo, bashimiwe kuba baragaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du rwanda, ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira bagakomeza urugendo rwabo bagana ku ishuri, bakaba bahawe bimwe mu bikoresho by’Ishuri bizabafasha mu myigire yabo banemererwa na Muzogeye Plaisir kuzishyurirwa kugeza basoje amashuri abanza.

Ifoto y’aba bana yagaragajwe na Plaisir Muzogeye wanayifotoye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’imyitwarire y’aba bana, bakavuga ko bafite icyerekezo kiza ndetse bamwe banabafatiraho urugero rwiza nk’intangarugero.

Muzogeye Plaisir wafotoye aba bana yahise yemera kuzabishyurira Amafaranga y’Ishuri mu gihe cyose basigaje kwiga amashuri Abanza. Aho yanatangije igisa n’ubukangurambaga bwo kubafasha binyuze kuri Twitter, asaba Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera n’umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin kugira icyo babagaragariza nk’Abana batanze urugero rwiza muri gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ifoto yafotowe ya Plaisir Muzogeye yagaragaje aba bana nk’Intangarugero mu kwigirira ikizere
Maya w’Akarere ka Rulindo  Kayiranga Emmanuel yashyikirije Cyuzuzo na Iriza ibikoresho by’Ishuri kubera imyitwarire myiza bagaragaje

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…

2 hours ago

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

1 day ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

1 day ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

1 day ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

1 day ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

2 days ago