Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk ‘uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Aba bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 Kamena.
Mazimpaka Patrick Umwe mu bafashwe yagaragaje ko atari yanyoye ibisindisha ahubwo yafashwe atwaye imodoka mu masaha ya nijoro aho yagombaga kuba ari mu rugo.
Ati “Nafashwe ntwaye imodoka saa yine z’ijoro narengeje saa tatu, ntabwo nari nanyoye ibisindisha usibye ko nari nanyweye ka Kambucha.”
Umumotari witwa Emmanuel yemeye ko tariki ya 19 Kamena yafatiwe mu Karere ka Gasabo, i Kibagabaga afatwa atwaye moto yanyoye ibisindisha. Emmanuel yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa kuko bishobora guteza impanuka zo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu uko ari 26 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ine ikurikirana.
Ati”Bariya bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 uku kwezi kwa Kamena, harimo abari batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse mu masaha ya nijoro aho bagombaga kuba bageze aho bataha.”
Yakomeje avuga ko ibyo bakoze babikoze ku bushake kandi babizi kuko bose ni abashoferi bafite impushya zibibemerera gutwara ibinyabiziga kandi bose bazi amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nta muntu n’umwe wemerewe kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo . Yongeye kwibutsa abantu ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe ariyo mpamvu abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.
Aha yanaburiye abantu ko Polisi itazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwa COVID-19 ndetse no kurwanya abatwara banyoye ibisindisha. Yongeye kwibutsa abantu ko uzajya yanga kupimwa ngo herebwe ko atasinze bizaba bisobanuye ko yemeye ko yasinze.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…