Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashizeho ingamba zihariye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato, kubera ubwandu bw’icyorezo bukomeje kwiyongera, naho Uturere 4 twahawe amabwiriza yihariye arimo kugabanya amasaha y’ingendo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kuva ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 nta urujya n’uruza ruva n’urwinjira mu Karere ka Rubavu ruzaba rwemewe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kwiyongera mu Rwanda.
Abatuye Akarere ka Rubavu bemerewe gukora ingendo kuva saa kumi za mugitondo kugera saa Moya z’umugoroba ndetse ni nako bimeze kuri Rutsiro.
Mu Mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare naho ingendo zemewe kuva saa kumi za mugitondo kugera saa moya z’umugoroba.
Mu Karere ka Nyagatare: Ni Imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi iyi myanzuro ireba Imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 12 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.
Minisitiri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, ibi bigahuzwa no kuba bishobora kuba byaratewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, riherutse i Goma rigatera n’imitingito kuko abaturage bahungaga batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ubwiyongere bukabije bukaba buri kugaragara cyane ku Karere ka Rubavu n’Umujyi wa Kigali.
Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera…
François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w'ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy'u Burundi…
Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make…
Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya…
Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…