UBUZIMA

Igikari cy’ahazwi nko ku Iposita cyafunzwe banacibwa amande

Umujyi wa Kigali wafunze Igikari cy’ahakorerwa ubucuruzi hazwi nko ku Iposita no muri Kazi ni Kazi mu mugi wa Kigali, banacibwa n’amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Corona Virusi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, nibwo umujyi wa Kigali wasuye ahakorerwa ubucuruzi hazwi nko ku Iposita harafungwa nyuma yo gusanga batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Emmy Ngabonziza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali avuga ko hafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza.

Yagize ati: “Kuriyi tariki ya gatatu Nyakanga, ahazwi nko ku Iposita hari inzu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye twahafunze kandi bacibwa amande y’ibihumbi maganatatu (300,000 Frws), bakaba basabwe kongera gukora nyuma y’iminsi irindwi, ariko bamaze kugaragaza ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi kubahiriza izo ngamba”.

Akomeza avuga ko basanze batumva amabwiriza yo kubahiriza gukora 50 ku ijana nk’uko amabwiriza abiteganya. Anavuga kandi ko hari itsinda ryari ryarashyizweho ribakangurira kubahiriza aya mabwiriza ariko ubuyobozi bwaho ntibugire intambwe bugaragaza yo kuyubahiriza.

Ahandi bahanwe ni ahazwi nko muri Kazi ni Kazi hakorwa ubucuruzi n’ibikorwa by’ubukorikori, nabo bazize kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ubuyobozi bwaho bukaba bwaciwe amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganabiri (200,000).

Bakaba banategetswe kwerekana uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe zo kwirinda COVID-19, kuko basanze bitoroshye ko abahakorera bahana intera isabwa ngo birinde iki cyorezo.

Ni mu gihe kuva tariki ya 01 Nyakanga 2021, Uturere 8 n’umujyi wa Kigali batangiye kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19.

Ahazwi nko ku Iposita mu mujyi wa Kigali hafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago