UBUZIMA

Igikari cy’ahazwi nko ku Iposita cyafunzwe banacibwa amande

Umujyi wa Kigali wafunze Igikari cy’ahakorerwa ubucuruzi hazwi nko ku Iposita no muri Kazi ni Kazi mu mugi wa Kigali, banacibwa n’amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Corona Virusi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, nibwo umujyi wa Kigali wasuye ahakorerwa ubucuruzi hazwi nko ku Iposita harafungwa nyuma yo gusanga batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Emmy Ngabonziza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali avuga ko hafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza.

Yagize ati: “Kuriyi tariki ya gatatu Nyakanga, ahazwi nko ku Iposita hari inzu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye twahafunze kandi bacibwa amande y’ibihumbi maganatatu (300,000 Frws), bakaba basabwe kongera gukora nyuma y’iminsi irindwi, ariko bamaze kugaragaza ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi kubahiriza izo ngamba”.

Akomeza avuga ko basanze batumva amabwiriza yo kubahiriza gukora 50 ku ijana nk’uko amabwiriza abiteganya. Anavuga kandi ko hari itsinda ryari ryarashyizweho ribakangurira kubahiriza aya mabwiriza ariko ubuyobozi bwaho ntibugire intambwe bugaragaza yo kuyubahiriza.

Ahandi bahanwe ni ahazwi nko muri Kazi ni Kazi hakorwa ubucuruzi n’ibikorwa by’ubukorikori, nabo bazize kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ubuyobozi bwaho bukaba bwaciwe amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganabiri (200,000).

Bakaba banategetswe kwerekana uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe zo kwirinda COVID-19, kuko basanze bitoroshye ko abahakorera bahana intera isabwa ngo birinde iki cyorezo.

Ni mu gihe kuva tariki ya 01 Nyakanga 2021, Uturere 8 n’umujyi wa Kigali batangiye kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19.

Ahazwi nko ku Iposita mu mujyi wa Kigali hafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19

DomaNews.rw

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago