UBUZIMA

Mu Rwanda hashyizweho amabwiriza yihariye mu turere 8 n’Umujyi wa Kigali

Mu Rwanda hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19, hatangazwa ingamba zigomba gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko abakozi bose aba leta n’ab’inzego z’abikorera bagomba kujya bakorera mu rugo.

Aya mabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021,mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

Aha harimo ko ingendo zibujijwe guhera Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

Naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe

Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Inama zose zirabujijwe

Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.

Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.

Insengero zirafunzwe

Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bikazajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

DomaNews.rw

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 day ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

1 day ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

1 day ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago