Mu Rwanda hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19, hatangazwa ingamba zigomba gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko abakozi bose aba leta n’ab’inzego z’abikorera bagomba kujya bakorera mu rugo.
Aya mabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021,mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.
Aha harimo ko ingendo zibujijwe guhera Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.
Naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.
Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe
Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
Inama zose zirabujijwe
Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.
Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.
Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.
Insengero zirafunzwe
Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bikazajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…
Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…
Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…
Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…
Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…
Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…