UBUZIMA

Rwanda: Ibimenyetso biragaragaza ko COVID-19 ya Delta yageze mu Gihugu

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko  virusi ya COVID-19 yo mu bwoko bwa Delta yagaragaye mu bipimo byafashwe abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda, kandi ko ari zo ngaruka zo kuba abantu benshi baranduye mu gihe gito kuko yandura mu buryo bwihuse.

Ibi Minisitiri yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2021 mu Kiganiro yagiranye na RBA, avuga ko ibipimo biri gukorwa mu Rwanda n’amakuru atangwa n’abaganga bigaragaza ko abarwayi ba COVID-19 basigaye baza bafite ibimenyetso bidasanzwe ugereranyije n’abakirwaga mu bihe byashize.

yagize ati “Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, ukuntu guhumeka bigoye ibyo ni ubwa mbere tubyumvise, bivuze ko ari bya bimenyetso by’ubukana bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Delta, ikindi ni uko ubwandu bwiyongereye mu gihe gito ku buryo abantu twabonaga mu mezi atatu twababonye gusa mu byumweru bine.”

Yakomeje avuga ko umuti w’agateganyo ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza asanzwe azwi mu gihe hagitegerejwe ko inkingo ziboneka kuko umuntu wakingiwe bimufasha guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Imibare mishya y’abandura COVID-19, ikomeje kwiyongera mu Rwanda ari nako Leta ishyiraho imbangamba zo gukomeza gukumira iki cyorezo, ni mu gihe kandi n’umubare w’abahitanwa nacyo ukomeza kuzamuka mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bwo gupima kugeza ku rwego rw’utugari n’imidugudu, bityo abakekwaho kwandura COVID-19 bagasuzumwa kugira ngo hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

Muri ki gihe kandi, abarwayi benshi barwariye mu ngo zabo basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza ubwandu, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gufatanya n’abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago