INKURU ZIDASANZWE

Rutsiro: Umugabo yakubise mugenzi we Ifuni ahita apfa

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro yishe mugenzi we amukubise ifuni mu mutwe.

Ibi byabaye ahagana saa Mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021.

Abaturage babibonye bavuze ko uwo mugabo w’imyaka 30 yakubise agafuni mu mutwe uwitwa Semajeri Théoneste w’imyaka 47, ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Nkusi Pontien, yavuze ko uwabikoze asa naho afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Ntituramenya icyo yamuhoye kubera ko umuturage witwa Nshimiyimana Javan avuga ko yamubonye yiruka inyuma ya nyakwigendera afite ifuni akayimukubita mu mutwe, akagwa hasi ndetse agakomeza kuyimukubita kugeza apfuye.’’

Yakomeje avuga ko bageze aho yamwiciye bagasanga ukekwa ahagaze hejuru y’imodoka afite ifuni yakoresheje amwica. Kandi ko yaje kumanuka arafatwa nyuma yo kubona akikijwe n’abaturage benshi ndetse na Polisi.

Nkusi yavuze ko uwakoze icyaha acyemera ndetse akavuga ko yamwishe amuhoye ubusa.

Ati “Urebye uko ameze, asa n’aho afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa akaba akoresha ibiyobyabwenge. Kuri ubu ukurikiranweho icyaha yafashwe afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.’’

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

DomaNews.rw

Recent Posts

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

3 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

4 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

6 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

11 hours ago

Kenya: Imibare y’abahitanywe n’ababuriwe irengero kubera imyuzure ikomeje kwiyongera

Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…

12 hours ago

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

1 day ago