INKURU ZIDASANZWE

Kicukiro: Umuturage yasenyeweho Inzu n’Umuturanyi we, bikekwa ko ari uko yanze ko amugurira ngo yimuke

Ntamabyariro Ferdinand wo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro yasenyeweho inzu n’umuturage uri kubaka haruguru y’urugo rwe. Bikaba bikekwa ko byatewe n’uko ngo yari yaranze ko amugurira ngo yimuke n’ubwo we yahasenyesheje avugako ari mu kibanza cye.

Ibi byabaye mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, ubwo abana n’umugore ba Ntamabyariro ndetse n’abakodeshaga mu nzu ye bumvishe abantu batangiye gusenya bahereye ku gikuta cyo haruguru cyegereye ikibanza kiri kubakwamo n’uwitwa Kamugwera Vestine. N’ubwo ku cyangombwa k’imyubakire gihari kigaragaza ko nyiri Inzu ari Mukankubana Perusi

Ntamabyariro wasenyewe avuga ko yahamagawe ubwo yari yaraye mu kazi k’ijoro, bamubwira ko inzu ye bari kuyisenya.

Ati: “Mu gitondo nagiye kumva numva Enjeniyeri (Uwubakisha) arampamagaye, arambaza ati ese urahari? Mubwira ko nkiri mu kazi, ati nonese ko wa mu gore azanye abantu bagiye gusenya inzu yawe. Ubwo hashize akanya numva madamu nawe arampamagaye ate erega hano batangiye gusenya, ndamubwira nti ntakibazo ni mureke basenye ngiye guhamagara inzego z’Ubuyobozi. Ubwo naje kwiyambaza inzego z’ubuyozi harimo akagali n’umudugudu, hari n’abo mu karere bahageze bambwirako njya muri Police no muri RIB nabo bagiye guhagarika iyi nyubako nyirayo ashakishwe.”

Yakomeje avuga ko ngo ikibazo cyabo cyari kimaze igihe aho avuga ko uwamusenyeye inzu yari amaze iminsi amubwira ko azayisenya, ndetse banitabaje ubuyobozi w’Akagali ariko Kamugwera  akanga kwitaba, kugeza n’ubwo yafashe umwanzuro wo gusenyesha iyi nzu.

Ntamabyariro Ferdinand wasenyewe avuga ko uwamusenyeye yabitewe n’uko yanze ko bagura ngo yimuke kandi amuhenda

Umugore wa Ntamabyariro basenyeyeho inzu akirywamye n’abana be, avuga ko yatunguwe no kumva abantu basenya inzu bayirimo kandi batanabateguje.

Ati :”Twari turyamye saakumi n’ebyiri twumva amapiki aravuga ku bikuta, tubyutse dusanga abantu bari gusenya inzu ndababaza ngo ko badusenyeraho?  Ngo twahawe akazi, mbabajije uwakabahaye barambwirango ibyo ntibitureba twebwe. Ubwo nahise mbyutsa Abana turasohoka barakomeza barasenya”.

Uwakodeshaga mu nzu yasenywe avuga ko yatunguwe n’uko basenyeweho inzu bakiryamye kandi batarabitegujwe ngo banasezererwe mu nzu.

Yagize ati: “Twe twari tuzi ko nyiri igipangu ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo kudukura mu nzu, ariko kudusenyeraho batarigeze baduteguza, bikaza noneho hakirimo abantu bakiryamye, byadutunguye, ubu turikwibaza aho twerekeza byatuyobeye.

Uyu muturage wasenyeye umuturanyi we avugako ngo igikuta k’inzu cyubatse mu kibanza cye, gusa Ntamabyariro wasenyewe, avuga ko yabitewe nuko ngo yashatse ku mugurira akabyanga kuko yamuhendaga kandi we yaraguze ahamusanga. Ngo yari yaranabanje kubaka imyobo y’imisarane ku ruhande rw’ibikuta yasenye mu buryo bwo kumwiyenzaho.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Rukatsa Nyiraneza Philomene, avuga ko iki kibazo  bari bakizi ariko Kamugwera Vestine  akaba yaranze kwitaba  ngo babumvikanishe. Ariko ku murongo wa Telefone akaba yari yaramubwiye ko yabyihoreye.

Ati: “Umwaka ushize uriya mugabo yatanze ikirego atubwira ko uriya mugore ashaka ku musenyera,yamubwiraga ko agomba gukuraho urukuta. Namwandikiye ibaruwa ngo mbumvikanishe ntiyaza, ubwo nyuma yaho Umugore yambwiyeko byarangiye ngo yanze gukururana, nyuma rero nibwo twumvishe ko yagiye gusenyesha inzu. Twamuhamagaye ngo ahagere ariko ntiyaje, Ubu turi gushaka uko twafasha abasenyewe bakabona aho barara mu gihe bitarakemuka, ariko iki kibazo twakigejeje mu nzego zibishinzwe bari kumukurikirana”.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko ibikorwa yakoze ari ubunyamaswa kuko Atari akwiye gusenye inzu, niyo yaba iri mu kibanza cye ahubwo hakwifashishwa inzego z’Ubuyobozi zikabakiza.

Nyuma y’ibi Umunyamakuru wa DomaNews.rw yagerageje kuvugisha Kamugwera Vestine uvugwa ko yasenyesheje inzu y’umuturanyi we ariko Telefone ntabwo yigeze ayitaba na rimwe.

Ibikuta byo ku byumba byose byashyizwe hasi, Inzu isigara irangaye yose

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

9 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

9 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago