Inama y’abaminitiri yemeje ishyirwaho rya minisiteri nshya yiyongera ku zari zisanzwe, yiswe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yemerejwemo Minisiteri nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Iyi Minisiteri nshya, bigaragara ko izaba ibumbatiye inshingano zari zimenyerewe muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Itorero ry’Igihugu.
Minisiteri yaherukaga gushingwa ni iy’umutekano yari igaruweho kuko yahozeho mbere, inshingano zayo ziza kujyanwa mu zindi Minisiteri, ariko yaje kuvanwaho inshingano yari ifite zimwe zihabwa Minisiteri y’Ubutabera.
U Rwanda rusanganywe Minisiteri 19 ziyobowe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba Leta 10.
Izo minisiteri ni iy’ubuhinzi n’ubworozi, ingabo, uburezi, ibikorwa by’ubutabazi, ibidukikije, imari n’igenamigambi, ububanyi n’amahanga, uburinagnire n’iterambere ry’umuryango, ubuzima, ikoranabuhanga na inovasiyo,ibikorwa remezo, ubutabera, umurimo, ubutegetsi bw’igihugu, Siporo, Ubucuruzi n’inganda, urubyiruko n’umuco.
Aho hiyongeraho Minisiteri ishinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Minisiteri yo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Biteganywa ko iyi minisiteri izatangira gukora nyuma y’itangazwa ry’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa iyo minisiteri.
Iyi minisiteri kandi yemejwe mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, aho ubushakashatsi buheruka bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze kuri 94.7% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 92.5% mu 2015.
Bwanerekanye ariko ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, bukibangamiwe n’ibirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana cyangwa abacyibona mu ndorerwamo y’amoko.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…