INKURU ZIDASANZWE

Kicukiro: Umuturage yasenyeweho Inzu n’Umuturanyi we, bikekwa ko ari uko yanze ko amugurira ngo yimuke

Ntamabyariro Ferdinand wo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro yasenyeweho inzu n’umuturage uri kubaka haruguru y’urugo rwe. Bikaba bikekwa ko byatewe n’uko ngo yari yaranze ko amugurira ngo yimuke n’ubwo we yahasenyesheje avugako ari mu kibanza cye.

Ibi byabaye mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, ubwo abana n’umugore ba Ntamabyariro ndetse n’abakodeshaga mu nzu ye bumvishe abantu batangiye gusenya bahereye ku gikuta cyo haruguru cyegereye ikibanza kiri kubakwamo n’uwitwa Kamugwera Vestine. N’ubwo ku cyangombwa k’imyubakire gihari kigaragaza ko nyiri Inzu ari Mukankubana Perusi

Ntamabyariro wasenyewe avuga ko yahamagawe ubwo yari yaraye mu kazi k’ijoro, bamubwira ko inzu ye bari kuyisenya.

Ati: “Mu gitondo nagiye kumva numva Enjeniyeri (Uwubakisha) arampamagaye, arambaza ati ese urahari? Mubwira ko nkiri mu kazi, ati nonese ko wa mu gore azanye abantu bagiye gusenya inzu yawe. Ubwo hashize akanya numva madamu nawe arampamagaye ate erega hano batangiye gusenya, ndamubwira nti ntakibazo ni mureke basenye ngiye guhamagara inzego z’Ubuyobozi. Ubwo naje kwiyambaza inzego z’ubuyozi harimo akagali n’umudugudu, hari n’abo mu karere bahageze bambwirako njya muri Police no muri RIB nabo bagiye guhagarika iyi nyubako nyirayo ashakishwe.”

Yakomeje avuga ko ngo ikibazo cyabo cyari kimaze igihe aho avuga ko uwamusenyeye inzu yari amaze iminsi amubwira ko azayisenya, ndetse banitabaje ubuyobozi w’Akagali ariko Kamugwera  akanga kwitaba, kugeza n’ubwo yafashe umwanzuro wo gusenyesha iyi nzu.

Ntamabyariro Ferdinand wasenyewe avuga ko uwamusenyeye yabitewe n’uko yanze ko bagura ngo yimuke kandi amuhenda

Umugore wa Ntamabyariro basenyeyeho inzu akirywamye n’abana be, avuga ko yatunguwe no kumva abantu basenya inzu bayirimo kandi batanabateguje.

Ati :”Twari turyamye saakumi n’ebyiri twumva amapiki aravuga ku bikuta, tubyutse dusanga abantu bari gusenya inzu ndababaza ngo ko badusenyeraho?  Ngo twahawe akazi, mbabajije uwakabahaye barambwirango ibyo ntibitureba twebwe. Ubwo nahise mbyutsa Abana turasohoka barakomeza barasenya”.

Uwakodeshaga mu nzu yasenywe avuga ko yatunguwe n’uko basenyeweho inzu bakiryamye kandi batarabitegujwe ngo banasezererwe mu nzu.

Yagize ati: “Twe twari tuzi ko nyiri igipangu ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo kudukura mu nzu, ariko kudusenyeraho batarigeze baduteguza, bikaza noneho hakirimo abantu bakiryamye, byadutunguye, ubu turikwibaza aho twerekeza byatuyobeye.

Uyu muturage wasenyeye umuturanyi we avugako ngo igikuta k’inzu cyubatse mu kibanza cye, gusa Ntamabyariro wasenyewe, avuga ko yabitewe nuko ngo yashatse ku mugurira akabyanga kuko yamuhendaga kandi we yaraguze ahamusanga. Ngo yari yaranabanje kubaka imyobo y’imisarane ku ruhande rw’ibikuta yasenye mu buryo bwo kumwiyenzaho.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Rukatsa Nyiraneza Philomene, avuga ko iki kibazo  bari bakizi ariko Kamugwera Vestine  akaba yaranze kwitaba  ngo babumvikanishe. Ariko ku murongo wa Telefone akaba yari yaramubwiye ko yabyihoreye.

Ati: “Umwaka ushize uriya mugabo yatanze ikirego atubwira ko uriya mugore ashaka ku musenyera,yamubwiraga ko agomba gukuraho urukuta. Namwandikiye ibaruwa ngo mbumvikanishe ntiyaza, ubwo nyuma yaho Umugore yambwiyeko byarangiye ngo yanze gukururana, nyuma rero nibwo twumvishe ko yagiye gusenyesha inzu. Twamuhamagaye ngo ahagere ariko ntiyaje, Ubu turi gushaka uko twafasha abasenyewe bakabona aho barara mu gihe bitarakemuka, ariko iki kibazo twakigejeje mu nzego zibishinzwe bari kumukurikirana”.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko ibikorwa yakoze ari ubunyamaswa kuko Atari akwiye gusenye inzu, niyo yaba iri mu kibanza cye ahubwo hakwifashishwa inzego z’Ubuyobozi zikabakiza.

Nyuma y’ibi Umunyamakuru wa DomaNews.rw yagerageje kuvugisha Kamugwera Vestine uvugwa ko yasenyesheje inzu y’umuturanyi we ariko Telefone ntabwo yigeze ayitaba na rimwe.

Ibikuta byo ku byumba byose byashyizwe hasi, Inzu isigara irangaye yose

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago