Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse ku rushinga yifashishije amagambo yo mu ndirimbo “Zuba ryanjye” y’Umuhanzi Sebanani Andrea atera imitoma umukunzi we Dejoie Sylvain Ifashabayo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clarisse Karasira yagaragaje ifoto arikumwe n’umukunzi we ayiherekeresha amagambo agira ati: “Wirukanye umwijima umucyo watashye mu mutima wanjye. Uragahore uri Mutijima,inseko yawe iragahore icyeye”.
Aya magambo akaba yumvikana mu ndirimbo “Zuba ryanjye” y’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere watabarutse Sebanani Andre.
Tariki ya 01 Gicurasi 2021, nibwo Umuhanzi w’umunyarwandakazi Clarisse Karasira yasezeranye n’umukunziwe Ifashabayo Sylvain Dejoie imbere y’Imana nyuma y’uko bari bamaze igihe gito basezeranye mu mategeko.
Ubukwe bwabo bwabereye mu rusengero rwa Christian Life Essambly Embassy ruherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
Uru rugo rukaba rugaragara mu miryango iri mu munyenga w’urukundo kubera ibyo buriwese agenda atangaza kuri mugenzi we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…