UBUZIMA

Imwe mu mirenge yo mu Ntara yashyizwe muri guma mu rugo

Iyi gahunda ya Guma Mu Rugo mu tundi turere tutari tuyisanzwemo izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 28, Nyakanga irangire tariki 10, Kanama, 2021.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza  ko mu rwego rwo gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abanduye COVID-19 n’abahitanwa nayo mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko yongera iminsi itanu ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzwe, zirimo Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.

Guma mu rugo y’iminsi 10 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro yagombaga kugeza ku wa 27 Nyakanga, ariko iza kwemezwako yongerewe ikazageza  ku wa 31 Nyakanga 2021.

Itangazo riherutse gusuhoka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ryagiraga  riti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavugiye kuri TV 10 ko kuva Guma mu rugo yatangira hapimwe abantu benshi bashoboka, ubwo hapimwaga 15% by’abatuye Akagari.

Ngo byagaragaye ko ubwandu buri muri 4 %, umubare munini bijyanye n’uburyo bapimwe abantu bagendaga batombozwa, bitandukanye n’uko hajyaga hapimwa abijyanye kwa muganga kuko wenda bakeka ko banduye.

Dr. Nsanzimana yavuze ko iminsi 10 ya Guma mu rugo ari mike ngo ubashe kubona ko hari intambwe ikomeye yatewe, kubera ko kugira ngo umuntu akire bishobora gufata iminsi 14.

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago