INKURU ZIDASANZWE

Umugabo yafashwe atwaye Umukozi we wo mu rugo urwaye COVID-19 amucyuye iwabo

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wo mu Mujyi wa Kigali wafashwe atwaye mu modoka umukozi wo mu rugo rwe urwaye COVID-19, arimo kugerageza kumusubiza iwabo mu karere ka Huye.

Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gikondo mu mujyi wa Kigali, yafatiwe mu karere ka nNyanza kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021.

Ubwo yerekwaga Itangazamakuru kuri ki cyumweru, yavuze ko uriya mukobwa yagiye kwipimisha COVID-19, avuyeyo ntiyababwira ko yanduye ahubwo akuramo agapfukamunwa arakajugunya ajya guterura abana.

Ati “Turamubaza tuti ese igisubizo baguhaye ni ikihe, ati ‘njye ntacyo ndwaye’.”

Ngo bamusabye ko niba ku kigo nderabuzima batamusanzemo COVID-19, yaba agiye mu cyumba cya wenyine bagategereza kujya ku rindi vuriro, akabona gusubira mu mirimo ye.

Mu kandi kanya ngo haje umugore uziranye n’abantu bo ku kigo nderabuzima, bamuha amazina arebye asanga uwo mukobwa yasanzwemo ubwandu.

Ati “Twaje guhamagara umukuru w’Umudugudu turabimubwira, ahamagara n’umunyabuzima, na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku kigo nderabuzima, baza mu rugo bati ‘uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye, ashobora kwanduza bantu benshi.”

“Bati reka tubagire inama, ni uko mumujyana mukamushyikiriza ubuyobozi mu karere k’iwabo, mukavuga ikibazo uko giteye, kugira ngo atavaho ajya mu bandi bantu akabanduza kuko murabona ko afite umutima wa kinyamaswa.”

Uyu mukozi wo mu rugo wari usubijwe iwabo afite ubwandu bwa COVID-19, ngo hari hashize iminsi ibiri avuye kwipimisha.

CP Kabera yavuze ko baje kumenya amakuru ko hari umuturage uvanye umuntu muri Kigali kandi amujyanye mu Ntara y’Amajyepfo, batangira gukurikirana.

Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro, akaba afite uruhushya rukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero we avuga ko agiye Huye, ndetse ageze no ku bapolisi ababwira ko afite uruhushya rujya i Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye.”

CP Kabera yasabye abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ashimangira ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranyije n’icyo yaruherewe.

Yavuze ko umuntu ukoresheje nabi uruhushya rwe ruhita ruteshwa agaciro, kandi icyo kinyabiziga bikagorana kongera kugiha uruhushya.

Ati “Icya kabiri, abantu biha gukora ibibujijwe n’amabwiriza yo kwirinda kino cyorezo turagira ngo tubabwire ko bakora amakosa, ariko ayo makosa ashobora kuvamo ibyaha.”

Ubusanzwe iyo umuntu asanzwemo COVID-19 atarembye, asabwa kuguma mu rugo akaba ariho akurikiranirwa kugeza akize.

Yafashwe atwaye Umukozi we wo mu rugo urwaye COVID-19 amucyuye iwabo

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago