Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga batawe muri yombi kubera murenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Kuri uyu wa kane tariki 29 /7/2021 nibwo aba batawe bafashwe n’abandi bantu bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bafatirwa mu Karere ka Rutsiro.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abatawe muri yombi ari abantu umunani barimo King Jamus na Shaddy Boo bakaba barafatiwe mu murenge wa Boneza.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Radiyo Isangano ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa 7 bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.
CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”
RBA yatangaje ko King James na Shaddyboo barenze ku mabwiriza bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi muri aka karere. Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure avuga ko bafashwe bari mu nzu imwe ya Maison de Passage bari mu busabane banywa inzoga.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…