INKURU ZIDASANZWE

Kigali: Hafashwe abakekwaho gukoresha amayeri bakiba abacuruzi bakomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu barindwi bakekwaho ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi,kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’umuntu hakoreshejwe uburiganya.

Abafashwe bavuze ko bakoreshaga amayeri babanje gushaka byimbitse amakuru y’umucuruzi runaka bagamije kumwiba ariko bakibanda ku bacuruzi bakomeye.

Basobanuye ko kandi nk’uko bakorera mu itsinda, buri wese yari afite ibyo ashinzwe bitandukanye n’iby’undi.

Mu gucura umugambi w’uburiganya begeraga umucuruzi nk’abagiye kumurangurira bakamusaba nimero ye ya konti bakayishyuriraho amafaranga make bagamije kubona bordereau kugira ngo bashuke umucuruzi bakoresheje uburiganya.

Iyo bamaraga kwishyuraho amafaranga make bahitaga bongera gusubiramo ya bordereau bibashishije ikoranabuhanga hanyuma bakoherereza wa mucuruzi fotokopi z’izo bakoreye uburiganya we agatekereza ko bamaze kumwishyura agahita aboherereza ibicuruzwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bose bakoze insubiracyaha kuko hari ibindi byaha nka biriya bari barakoze.

Yavuze ko iyo umucuruzi yifuzaga kwishyurwa hakoreshejwe telefoni (Mobile Money) bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano. Kandi ngo iyo atagize amakenga, yabwiraga abakozi ku iduka bagapakirira abo bantu kandi bigakorwa vuba kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

Dr Murangira yasabye abacuruzi kugira ubushishozi mbere yo kurekura ibicuruzwa byabo, bakanagenzura niba koko bishyuwe.

Ati “Turasaba abacuruzi gushishoza mbere y’uko barekura ibicuruzwa bya bo bakabanza gushishoza bakareba niba koko amafaranga yageze kuri konti zabo, ntibashingire ku butumwa babonye kuri WhatsApp cyangwa ubusanzwe kuko ishobora kuba ari impimbano.”

Dr Murangira yasabye abacuruzi kwirinda kugura ibintu bafiteho amakenga, anasaba buri wese kugira ubufatanye mu kurwanya ibyaha binyuze mu gutanga amakuru.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe; iyezandonke; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Abakekwaho gukoresha amayeri bakiba abacuruzi bakomeye mu mujyi wa Kigali n’ibyo bafatanywe

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

12 hours ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 day ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 day ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago