INKURU ZIDASANZWE

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ku nshuro yambere kuva muri Werurwe 2021 yatangira kuyobora iki gihugu.

Advertisements

Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Samia na na Perezida Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, ahakorera Sosiyete zigera ku 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago