Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ku nshuro yambere kuva muri Werurwe 2021 yatangira kuyobora iki gihugu.

Samia w’imyaka 61 yageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’igitondo. Ku kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Samia na na Perezida Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, ahakorera Sosiyete zigera ku 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *