UBUZIMA

WHO yahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryatangaje ko ryahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen azifashishwa cyane mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bakeneye kunganirwa mu guhumeka.

Ishami ry’uyu muryango mu Rwanda ryatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryihuse ryakozwe ku bukenerwe bw’umwuka, bukomeza kwiyongera cyane mu bigo bivurirwamo abanduye COVID-19.

Rikomeza riti “Bizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19 barembye.”

Ayo macupa n’ibikoresho bijyana nayo byahawe u Rwanda bifite agaciro ka $112,806 nk’uko WHO Rwanda yabitangaje, ni ukuvuga asaga miliyoni 113 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yashimiye WHO mu Rwanda, ku nkunga yatanze.

Iyi nkunga Yakiriwe mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kimwe n’abantu baremba biyongereye cyane, bitewe na Coronavirus yihinduranyije ya Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ubwo ubwandu bushya bwatangiraga kuzamuka cyane muri Kamena 2021, umwuka uhabwa indembe za COVID-19 wikubye inshuro 10 ugereranyije n’uwakoreshwaga uko kwezi kugitangira.

Mu kwezi gushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo umwuka uhabwa indembe wari ukiboneka mu buryo buhagije, harimo kongerwa imbaraga binyuze mu kugura imashini nshya.

Yagize ati “Uko abarwayi biyongera birasaba umwuka mwinshi, mu bihe bishize twaguze imashini nyinshi zigera muri 26 zifite ubushobozi bwo gutanga litiro 2000 ku isaha.”

Icyo gihe yavugaga ko icumi zamaze kuhagera, naho icumi ziri mu nzira.

Yakomeje ati “Bizongera ubwo bushobozi bwo kuba twafasha abantu benshi cyane bakeneye umwuka. Nibyo uko ubwandu bwiyongera abaremba bariyongera, abakenera ubufasha bw’umwuka n’ibindi byo kwa muganga bariyongera.”

Imibare yo ku wa 9 Kanama 2021 igaragaza ko abantu bashya bagiye mu bitaro bari 13, mu gihe abagiyemo mu minsi irindwi ishize ari 120, barimo 46 barembye.

Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize kiriya cyorezo ni 898, barimo 67 bapfuye mu minsi irindwi ishize.

Muri rusange abamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda ni 76,645 barimo 62,116 bakize.

WHO yahaye u Rwanda amacupa 225 akoreshwa mu guha abarwayi umwuka wa oxygen

DomaNews.rw

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

12 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

12 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago