Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro bavuga ko kudahabwa serivise yihuse mu nzego z’ibanze bituma zimye muri gahunda zabo zisubikwa izindi zigahagarara burundu.
Bakavuga ko babona intandaro ari uko mu biro by’inzego z’ibanze haba hari gukora abakozi bake kandi abakenera serivise ari benshi.
Nkunzingoma Eric avuga ko gutinda gufashwa guhinduza icyangombwa cy’ubutaka byatumye atinda kubaka mu gihe yari yarateganyije.
Ati: “Tumaze iminsi twarapanze kubaka ariko kubera tutabona icyangombwa cy’ubutaka cyuzuye byatumye tudatangira, urumva ko ingaruka zo gutinda guhabwa serivise ari nyinshi,abandi birirwa ku murongo bategereje ugasanga amasaha yo gufunga arageze batabagezeho, ubwo biba ngombwa ko afata undi munsi wo kugaruka.”
Akomeza avuga ko kuba bigaragara ko hari abakozi bacye ari bimwe mu bibatinza guhabwa serivise bakeneye,bityo bagatakaza igihe kinini bategereje ubufasha ndetse rimwe na rimwe bikarangira batabuhawe.
Umuturage utuye mu kagali ka Nunga muri uyu murenge utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yazindutse kare aje muri serivise y’ubutaka akirirwa ategereje ko bamugeraho bikarangira abwiwe ko ikoranabuhanga ryagize ikibazo kandi yishe izindi gahunda ze.
Yagize ati: “Naje mu gitondo kare ndategereza birangira batubwiyeko ikoranabuhanga ryagize ikibazo ngo dutegereze,aho bikundiye twari twabaye benshi none burije kandi twishe izindi gahunda zacu, bajye bafata umubare w’abo batariburenze ku munsi abandi twisubirire mu kazi kacu katarinze gapfa kubera gutinda ku murenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel, avuga ko nubwo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa ariko bakora ibishoboka byose ngo umuturage ahabwe serivise nziza.
Ati: “Nibyo koko hari igihe bigorana kubahera serivise rimwe cyane cyane iyo bakeneye serivise imwe ari benshi ariko tugerageza uko dushoboye tukabafasha. Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nayo ashobora kubigiramo uruhare kuko haba hari gukora bacye kandi abakeneye serivise ari benshi, ikindi kandi bari bamaze iminsi bari muri Guma mu rugo,niyo mpamvu bazira rimwe bigatuma baba benshi , gusa tugiye kureba uko twapanga iminsi nk’icyumweru cyose dutanga serivise zicyenerwa n’abantu benshi. “.
Aha kandi akangurira abaturage bakenera serivise zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ko bajya bazikorera batavuye aho bari, kuko nabyo bibarinda gutakaza igihe bategereje ku biro by’umurenge cyangwa ahandi.
Muri ibi bihe bya COVID-19, mu Rwanda amabwiriza yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana kuya 30 Nyakanga 2021, avuga ko Ibiro by’inzego za leta bisabwa gukoresha abakozi batarenze 15 ku ijana abandi bagakorera mu rugo. Ibi bigatuma imitangire ya serivise itihuta mu nzego z’ibanze nk’uko bigaragazwa n’abaturage.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…