UBUZIMA

Umubare w’abitabira ubukwe wiyongereye,amasaha yo kugera mu rugo aba saambiri

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yafunguye insengero, ihindura amasaha yo kugera mu rugo n’umubare w’imodoka zitwara abagenzi muri rusange nuwo abitabira ubukwe uriyongera.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranyee kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Vilage Urugwiro, yemeje imyanzuro y’inama iheruka kuya 30 Nyakanga 2021. ishyiraho indi myanzuro mishya izatangira kubahirizwa kuva kuya 12 Kanama kugeza kuya mbere Nzeri 2021.

Iyi myanzuro iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane, ivuga ko;

a. Ingendo zirabujijwe guhrfa saambiri z’ijoro kugeza saakumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerwe gukora bizajya bifunga saamoya z’ijoro.

b. ibiro by’inzego za Leta bizakomeza gufungura ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

c. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abanddi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

d. Inama zikorwa Imbona nkubone (Physical conferences) zizakomeza . Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

e. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi basabwa kugenzura ko amadirishya akinguye kugirango hinjiremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi Bahama intera.

f. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, abatwara moto n’amagare barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 buri gihe.

g. Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

h. Utubari turakomeza gufunga

i. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

f. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoreseje ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimisije COVID-19( PCR Test), mu gihe cy’amasaha 72 mbete y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.

k. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo Amahoteri, abashinzwe kuyobora ba Mukerarugendo(Tour operators), na serivise zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

l. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

m. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and fitness centers), bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

n. Imihango y’ubukwe harimo; gusaba,ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero rirasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye abantu hasanzwe hemerewe gukorerwa bibrori (Lisensed events venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubusobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bapimwe COVID-19, mu masaa 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Gusiga intera hagati y’Umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

p. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Abaturage bose kandi bongeye kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo; gusiga intera hagati y’umuntu n’undi,kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

4 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

10 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

10 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

11 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

21 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

22 hours ago