INKURU ZIDASANZWE

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, dukesha iyi nkuru, avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.

Muri 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi

DomaNews.rw

Recent Posts

U Bwongereza bwanze kwishyura akayabo bw’ishyuzwa n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…

1 day ago

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

2 days ago

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

2 days ago

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

2 days ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

2 days ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 days ago