UBUCURUZI

MTN yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo biri muri Service itanga

Urwego ngenzura mikorere mu Rwanda(RURA) ruvuga ko mu igenzura yakoze yasanze hari ikibazo gikomeye ku bakoresha ifatabuguzi rya MTN mu gihe bahamagara, kuko ngo usanga uwo wari usanzwe ufitiye nomero umubura, ndetse mwavugana ihuzanzira (network) rikajya ricikagurika, bikaba byashingiweho ihabwa igihe ntarengwa cyo gukemura ibi bibazo.

Gahungu Charles Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibigo bitanga service zishingiye ku ikoranabuhanga yabwiye Umuseke dukessha iyi nkuru ko biri mu nshingano za RURA kugenzura imikorere y’abatanga izo service.

Ati “Hari hashize igihe mubona kuri service za MTN ku bijyanye n’ijwi n’abakoresha Internet, ariko cyane cyane ku ijwi ho biragaragara ushobora guhamagara umuntu kugira ngo telephone inyuremo ukabanza ugakupa ukongera guhamagara, cyangwa mwaba muvugana bikajyenda bicikagurika, iki cyemezo twafashe kijyanye n’igenzura ryakozwe guhera mu kwezi kwa cumi 2020, igenzura ryazanye amakuru tuyagereranya n’ibyo bagomba kuba buzuje, ni ukuvuga ngo igihe uhamagaye hari amasegonda bimara kugira ngo telefoni inyuremo, iyo ni servise nziza, iyo bitubahirizwa tubasaba ingamba zo kugira ngo babikosore (remediation plan), icyo gihe dukurikirana ko bizakosorwa mu gihe bemeye, iyo batabyubahirije turabatumiza bakaza kwitaba muri RURA, ni byo byabaye kuri MTN.”

Gahungu avuga ko mu kwezi gushize, MTN yitabye RURA basanga ibisobanuro byayo bidahagije, Inama Nkuru Ngenzuzi ya RURA na yo iraterana ifata icyemezo, cyasohotse tariki 19 Kamana 2021.

Iki cyemezo kivuga ko tariki 29 Ukwakira 2021, MTN igomba kuba yakemuye ibibazo byose bya Internet n’ihuzanzira muri Kigali, icyo gihe nibiba bitubahirijwe MTN izafatirwa ibihano by’amande (gucibwa amafaranga).

MTN kandi yahawe tariki ntarengwa ya 30 Ugushyingo 2021 ikaba yakemuye ibibazo by’ihuzanzira n’ibya internet ahandi hose mu gihugu, nabwo bitaba ibyo igacibwa amande y’amafaranga.

Umwanzuro wa RURA uvuga ko ku wa 23/07/2021, Sosiyete ya MTN yemeye ko hari ibibazo muri serivise zayo.

RURA ivuga ko mu biteganywa n’amategeko iyo ikigo kidatanga serivise uko cyabyiyemeje bishobora kukiviramo gufungwa.

Muri 2017 MTN yaciwe amafaranga asaga miliyari 7Frw kubera kudatanga service nk’uko yabyiyemeje.

MTN yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo biri muri Service zo guhamagara na Internet

DomaNews

Recent Posts

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

2 hours ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

2 days ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

2 days ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 days ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago