Umugore wo muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gufungwa hafi imyaka ibiri n’amade y’ibihumbi 30 by’amadolari, azira kwitsamurira ku biribwa mu nzu y’ubucuruzi bw’ibiribwa.
Margaret Ann Cirko yabikoze yikinira muri Werurwe 2020 ubwo Isi yose yari itaramenya byinshi kuri Covid-19. Ngo yinjiye muri supermarket agenda yitsamura yigamba ko afite Covid-19. Ubwoba bwatashye imitima y’abakiliya yasanzemo utaretse abakozi baho hantu, barirukanka ndetse bamwe na n’ubu ngo ntibarahasubira.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo urukiko rwakatiye uwo mugore w’imyaka 37, igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’igifungo gisubitse cy’imyaka umunani, kubwo guteza akaduruvayo n’ubwoba abaturage.
Joe Fasula, nyiri supermarket uyu mugore yitsamuriyemo, yavuze ko kubera kwitsamura ari na ko acira ku biribwa, byatumye bajugunya ibifite agaciro k’ibihumbi 35 by’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyoni 35 Frw. Babijugunye kuko nta mukiliya wari ugishaka kugura ibiribwa bikekwa ko biriho Covid-19.
Uwo mugore agitabwa muri yombi bamujyanye kumupima basanga nta Covid-19 afite, gusa ntibyavanaho ibibazo yateje.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…