IMYIDAGADURO

Nsengiyumva François uzwi nka “Gisupusupu” yafunguwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Gisupusupu yari asanzwe ayifite nk’uko byemejwe n’ibipimo byo kwa muganga.

Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

Nubwo Nsengiyumva yarekuwe, yategetswe kujya yitaba buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse iburanisha mu mizi rishobora kuzabaho.

Umwunganira, Me Nizeyimana Boniface yavuze ko yishimiye ko ibyo yavuze ko umukiliya we arengana, Urukiko rwabihaye agaciro rukaba rumurekuye.

Nsengiyumva François Gisupusupu yafunguwe nyuma y’igihe yari amaze muri Gereza ya Rwamagana

DomaNews

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

14 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

14 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

15 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

1 day ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

1 day ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago