INKURU ZIDASANZWE

Rutsiro: Umushinwa wagaragaye mu mashusho akubita umuntu uziritse k’umusaraba n’abamufashije bafashwe

Umushinwa wagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga akubita abantu baziritse ku giti kimeze nk’umusaraba n’abo bari barikumwe bafatanya bose bafashwe n’inzego z’umutekano.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amashusho n’amafoto agaragaramo Umushinwa bivugwa ko yitwa Kevin ari kumwe n’abandi baturage, akubita umuntu aziritse ku giti cy’umusaraba, amaboko aboheye inyuma asabwa ku vugisha ukuri ku byo bamubazaga nk’utotezwa.

Bivugwa ko byabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura mu kagali ka Kagano,  uyu  Mushinwa akora muri Kampani ya ALI GROUP HOLDING LTD. Ibi ngo bikaba byarabaye tariki ya 21 Kanama 2021, kandi ko ngo ariko uyu Mushinwa asanzwe ahana abakozi ba Kampani iyo bakosheje.

Police y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yasubije ko aba bagaragaye bakora ibi bafashwe.

Yagize iti “Muraho, abantu babiri harimo nugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza. Murakoze”.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB), Col Ruhunga Jeannot yavuzeko aba bose haha uwakubitaga ndetse n’abamufashije bose bafashwe bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kwica urubozo.

Ati: “Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo”.

Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaraje agahinda batewe no Kuba umunyamahanga yakora ibi mu Rwanda bamwe basaba ko atakoherezwa iwabo ngo abe ariho akurikiranirwa,  ahubwo inzego z’ubutabera zamukurikiranira mu Rwanda aho yagaragaye ahohotera Umunyarwanda aho bamwe banabihuje n’ubukorone.

Umushinwa akubita abakozi yabaziritse ku giti cy’umusaraba amaboko yayaboheye inyuma
Ngo umukozi ukoze amakosa muri Kompani wese ahanirwa ku musaraba
Umushinwa n’abo bafatanyije bose bafashwe n’inzego z’Umutekano

DomaNews

View Comments

Recent Posts

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

5 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

10 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

15 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

16 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

17 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

1 day ago