INKURU ZIDASANZWE

Rubavu: Umuturage warasiwe Inka na FDLR yashumbushijwe izindi na Perezida Kagame

Twagirayezu Jean de Dieu utuye mu Karere ka Rubavu uherutse kurasirwa Inka eshanu imwe muri zo igapfa, bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yashumbushijwe izindi yagabiwe na Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, nibwo uyu muturage utuye Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, yashumbushijwe Inka ze zarashwe ndetse imwe igahita ipfa, yahawe Inka eshanu zihaka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame yabwiye abaturage ko FDLR nta mbaraga igifite, usibye kuza kurasa Inka n’ubwo nabyo bibabaje kuko Inka ari itungo rikomeye mu muco nyarwanda, ikaba ari yo mpamvu yashumbushijwe izindi n’umukuru w’igihugu.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu, ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

Twagirayezu Jean de Dieu warasiwe Inka yagabiwe na Perezida Kagame
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame yabwiye abaturage ko FDLR nta mbaraga igifite, usibye kuza kurasa Inka

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago