Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imirenge icumi yariri muri gahunda ya guma mu rugo kubera Icyorezo cya COVID-19 yakuwemo guhera kuri uyu wa kane tariki 02 Nzeri 2021.
Mu Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, rivuga ko: ” Ashingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu mirenge itandukanye yari iri muri guma mu rugo, amaze kubijyaho inama n’Izindi nzego bireba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aramenyesha Uturere bireba ko imirenge ikurikira ikuwe muri guma mu rugo gushera kuri uyu wa Kane”.
Iyo Mirenge ni: Byimana mu karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu karere ka Huye, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwari mu Karere ka Kayonza, n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo.
Abatyuye mu mirenge yakuwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwegukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iyi mirenge 10 yo mu turere 4 dutandukanye yari imaze ukwezi kurenga muri Gahunda ya guma mu rugo, nyuma yo gusuzumwa n’inzego zibishinzwe bikagaragara ko hari ubwandu byiyongera bw’icyorezo cya COVID-19 kurusha ahandi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…