Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imirenge icumi yariri muri gahunda ya guma mu rugo kubera Icyorezo cya COVID-19 yakuwemo guhera kuri uyu wa kane tariki 02 Nzeri 2021.
Mu Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, rivuga ko: ” Ashingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu mirenge itandukanye yari iri muri guma mu rugo, amaze kubijyaho inama n’Izindi nzego bireba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aramenyesha Uturere bireba ko imirenge ikurikira ikuwe muri guma mu rugo gushera kuri uyu wa Kane”.
Iyo Mirenge ni: Byimana mu karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu karere ka Huye, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwari mu Karere ka Kayonza, n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo.
Abatyuye mu mirenge yakuwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwegukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iyi mirenge 10 yo mu turere 4 dutandukanye yari imaze ukwezi kurenga muri Gahunda ya guma mu rugo, nyuma yo gusuzumwa n’inzego zibishinzwe bikagaragara ko hari ubwandu byiyongera bw’icyorezo cya COVID-19 kurusha ahandi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…