Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitabye Imana,bivugwa ko yaguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.
Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yari amaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki azaburaniraho urubanza mu mizi nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 mu gihe Ubushinjacyaha bukiri mu iperereza.
Uyu muhanzi wo mu njyana ya Hip Hop wamamaye mu Rwanda yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Kigali iri i Mageragere,biravugwa ko yaguye ku bitaro bya Muhima nk’uko byakomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Umuhanzi Jay Polly yari akunzwe mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kubera indirimbo ze zigarurira abakunzi b’iyi njyana.
Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe ku rusha abo bahanganye.
Kuwa 30 Nyakanga 2014, ubwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 byarangiye Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali .
Asize abana babiri harimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa bivugwa ko babanye nk’umugore n’umugabo nubwo batasezeranye imbere y’amategeko.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…
View Comments
Imana imwakire imushyire aho yamugeneye! Gusa turababaye pe agiye akiri muto.