Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitabye Imana,bivugwa ko yaguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yari amaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki azaburaniraho urubanza mu mizi nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 mu gihe Ubushinjacyaha bukiri mu iperereza.

Uyu muhanzi wo mu njyana ya Hip Hop wamamaye mu Rwanda yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Kigali iri i Mageragere,biravugwa ko yaguye ku bitaro bya Muhima nk’uko byakomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.  Umuhanzi  Jay Polly yari akunzwe  mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kubera indirimbo ze zigarurira abakunzi b’iyi njyana.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe ku rusha abo bahanganye.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, ubwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 byarangiye Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali .

Asize abana babiri harimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa bivugwa ko babanye nk’umugore n’umugabo nubwo batasezeranye imbere y’amategeko.

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana Azize uburwayi ubwo yari ajyanwe ku Bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali

One thought on “Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

  • September 2, 2021 at 6:18 am
    Permalink

    Imana imwakire imushyire aho yamugeneye! Gusa turababaye pe agiye akiri muto.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *