Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.
Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko Rwibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.
Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19/08/2021 kugeza 23/08/2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uwari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda bakurikiranyweho kuba barafashe abantu babiri na bo bamukoreraga akazi k’ubuzamu, babavana mu Karere ka Nyamasheke babazana mu Karere ka Rutsiro ahitwa igorogota, ahantu bubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro.
Nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza rwasubitswe rwimuriwe ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kubaburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…
View Comments