Urubanza rw’Umushinwa na bagenzi be bakubitaga abantu babaziritse ku musaraba rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko Rwibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19/08/2021 kugeza 23/08/2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uwari umuyobozi wa sosiyete icukura amabuye y’agaciro ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ari kumwe n’umukozi we w’umunyarwanda bakurikiranyweho kuba barafashe abantu babiri na bo bamukoreraga akazi k’ubuzamu, babavana mu Karere ka Nyamasheke babazana mu Karere ka Rutsiro ahitwa igorogota, ahantu bubatse igiti cy’umusaraba bakubitiraho abantu bakekaho kubiba amabuye yabo y’agaciro.

Nyuma yo kubageza mu Karere ka Rutsiro aho uwo mushinwa atuye ngo babanje kubafungirana mu nzu nyuma baza no kubakubitira ku giti cy’umusaraba babaziritse.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza rwasubitswe rwimuriwe ku itariki ya 17/09/2021, aho Urukiko ruzakomeza kubaburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rutsiro: Umushinwa wagaragaye mu mashusho akubita umuntu uziritse k’umusaraba n’abamufashije bafashwe

One thought on “Urubanza rw’Umushinwa na bagenzi be bakubitaga abantu babaziritse ku musaraba rwasubitswe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *