INKURU ZIDASANZWE

Kicukiro: Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Advertisements

Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe. Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote ,baturutse Gahanga, Kigarama, Runda, Gisozi n’umurenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Byasobanuwe kenshi ko bitewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa.”

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo nakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza binyuza mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

Source: RNP

Kicukiro:Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago