Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Aba bantu 11 bafashwe na Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, babasanze bateraniye mu buvumo buherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokobe. Aba bantu baturuka mu itorero rya Pantecote ,baturutse Gahanga, Kigarama, Runda, Gisozi n’umurenge wa Kigarama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Byasobanuwe kenshi ko bitewe ko abantu bateranira ahantu hatazwi barimo gusenga. Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, nyamara bari barigishijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bakomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza. Tuributsa abantu ko iriya myitwarire itazihanganirwa.”
CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora kubakururira kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse muri buriya buvumo nakaba bahahurira n’ibibazo byo kubura ubuzima muri ibi bihe by’imvura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bafashije inzego z’umutekano kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza binyuza mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Abafashwe uko ari 11 bajyanywe muri sitade ya IPRC baraganirizwa nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.
Source: RNP
Kicukiro:Abantu 11 bafatiwe mu buvumo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…