UBUZIMA

Rwanda: Umuntu umwe yishwe na COVID-19, abayanduye bashya ni 208

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umuntu umwe ariwe wishwe na COVID-19 mu gihe abayanduye bashya bagaragaye ari 208.

Advertisements

Umurwayi wishwe na COVID-19 mu Rwanda ni umugore w’imyaka 72 wo mu Karere ka Rusizi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 yashize hafashwe ibipimo 11.269, byabonetsemo abarwayi 208, bangana n’ijanisha rya 1.8%.

Kuri uyu munsi, abarwayi babiri ni bo binjijwe mu bitaro, abarembye ni 11 mu gihe bane ari bo bakize nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

Kugeza ubu abantu 1.652.475 bamaze gukingirwa byuzuye aho bahawe dose zombi z’urukingo rwa COVID-19, mu gihe abahawe urukingo rwa mbere ari 2.878 byatumye umubare wabo ugera kuri 2.107.695.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago