IMIKINO

CAF yemeye kuzubakira u Rwanda stade nini mpuzamahanga

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yatangaje ko CAF yemeye kuzubakira u Rwanda stade nini iri ku rwego mpuzamahanga.

Nizeyimana Olivier yabivugiye mu kiganiro “Kick-Off” cya Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ubwo yabazwaga kuri gahunda FERWAFA ifite mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ati “Twaganiriye n’abayobozi ba CAF, batwemerera ko bashobora kutwubakira ikindi kibuga, ni ikibuga kinini, stade mpuzamahanga.”

“Ni umushinga, impamvu ngira ngo tujya dutinya kubibabwira mbere ni uko iyo bidakunze, mutubaza ngo bya bintu wavuze byagenze gute?”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko tubona stade nini mpuzamahanga. Dufatanyije, ni gahunda iri no mu bindi bihugu, twifuje ko u Rwanda rwaba mu bihugu bya mbere byabona iyo stade.”

Abajijwe aho yashyirwa n’igihe yazubakirwa, Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuri ubu bitaramenyekana, ariko hari ibiganiro bagirana n’abayobozi batandukanye ku buryo haboneka ubutaka izubakwaho.

Ati “Ni ibintu biganirwaho n’abayobozi kuko ngira ngo inzego twaganiriye zishobora kudufasha muri icyo gikorwa, ntabwo zigeze zitubwira ngo muyijyane aha, ni u Rwanda, ni rwo rugomba guhitamo.”

“Ikindi, nshimira abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu uburyo badufasha kuko mu by’ukuri ni ibintu bitashoboka batadufashije. Bisaba kugira ubutaka bwa FERWAFA bunini bwajyaho stade, ntabwo FERWAFA ifite.”

“Abayobozi bacu bemeye kubudushakira bitewe na gahunda z’iterambere, z’igihugu bagomba guhuza. Kugeza ubu sindamenya aho yazajya. Gusa, uwo mushinga urahari kandi uratanga icyizere kugeza ubu. Ibiganiro birahari kandi kugeza ubu biracyari mu murongo mwiza.”

Mu mwiherero wahuje abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru n’impuguke zitandukanye, wabereye mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, muri Gashyantare 2020, hemejwe ko FIFA na CAF bizafatanya gushaka abafatanyabikorwa ku buryo hashobora kuboneka miliyari y’amadolari izafasha kubaka ibikorwaremezo by’igihe kirekire ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu muri 54 by’abanyamuryango ba CAF na FIFA, kigomba kugira byibuze stade iri ku rwego rwo hejuru nk’uko byasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino icyo gihe.

Havuzwe ko igihugu gisanzwe gifite iyi stade, inkunga cyari guhabwa ishobora kwifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo.

U Rwanda rumaze imyaka icyenda rufite gahunda yo kubaka indi stade y’umupira w’amaguru i Gahanga mu karere ka Kicukiro, ariko kugeza ubu ntibizwi igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

Kuri ubu, amaso ahanzwe iyagurwa rya Stade Amahoro no kubaka igicumbi cy’imikino i Remera, ariko na byo bikaba byaradindijwe na COVID-19.

DomaNews

Recent Posts

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

20 minutes ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

3 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

24 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 day ago