IMIKINO

CAF yemeye kuzubakira u Rwanda stade nini mpuzamahanga

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yatangaje ko CAF yemeye kuzubakira u Rwanda stade nini iri ku rwego mpuzamahanga.

Nizeyimana Olivier yabivugiye mu kiganiro “Kick-Off” cya Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ubwo yabazwaga kuri gahunda FERWAFA ifite mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ati “Twaganiriye n’abayobozi ba CAF, batwemerera ko bashobora kutwubakira ikindi kibuga, ni ikibuga kinini, stade mpuzamahanga.”

“Ni umushinga, impamvu ngira ngo tujya dutinya kubibabwira mbere ni uko iyo bidakunze, mutubaza ngo bya bintu wavuze byagenze gute?”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko tubona stade nini mpuzamahanga. Dufatanyije, ni gahunda iri no mu bindi bihugu, twifuje ko u Rwanda rwaba mu bihugu bya mbere byabona iyo stade.”

Abajijwe aho yashyirwa n’igihe yazubakirwa, Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuri ubu bitaramenyekana, ariko hari ibiganiro bagirana n’abayobozi batandukanye ku buryo haboneka ubutaka izubakwaho.

Ati “Ni ibintu biganirwaho n’abayobozi kuko ngira ngo inzego twaganiriye zishobora kudufasha muri icyo gikorwa, ntabwo zigeze zitubwira ngo muyijyane aha, ni u Rwanda, ni rwo rugomba guhitamo.”

“Ikindi, nshimira abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu uburyo badufasha kuko mu by’ukuri ni ibintu bitashoboka batadufashije. Bisaba kugira ubutaka bwa FERWAFA bunini bwajyaho stade, ntabwo FERWAFA ifite.”

“Abayobozi bacu bemeye kubudushakira bitewe na gahunda z’iterambere, z’igihugu bagomba guhuza. Kugeza ubu sindamenya aho yazajya. Gusa, uwo mushinga urahari kandi uratanga icyizere kugeza ubu. Ibiganiro birahari kandi kugeza ubu biracyari mu murongo mwiza.”

Mu mwiherero wahuje abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru n’impuguke zitandukanye, wabereye mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, muri Gashyantare 2020, hemejwe ko FIFA na CAF bizafatanya gushaka abafatanyabikorwa ku buryo hashobora kuboneka miliyari y’amadolari izafasha kubaka ibikorwaremezo by’igihe kirekire ku mugabane wa Afurika.

Buri gihugu muri 54 by’abanyamuryango ba CAF na FIFA, kigomba kugira byibuze stade iri ku rwego rwo hejuru nk’uko byasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino icyo gihe.

Havuzwe ko igihugu gisanzwe gifite iyi stade, inkunga cyari guhabwa ishobora kwifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo.

U Rwanda rumaze imyaka icyenda rufite gahunda yo kubaka indi stade y’umupira w’amaguru i Gahanga mu karere ka Kicukiro, ariko kugeza ubu ntibizwi igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

Kuri ubu, amaso ahanzwe iyagurwa rya Stade Amahoro no kubaka igicumbi cy’imikino i Remera, ariko na byo bikaba byaradindijwe na COVID-19.

DomaNews

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

13 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

13 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago