INKURU ZIDASANZWE

Kamonyi: Hafashwe abantu 27 bakekwaho kwiba no guhohotera abaturage

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumeru tariki ya 3 Ukwakira bafashe abantu 27 bagize itsinda rikekwaho guhohotera no kwiba abaturage nyuma y’aho bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura.

Icyenda muri abo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kugahanahana amakuru n’abaturage.

Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

 

SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka z’itwara imitwaro bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Aba bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri aka Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

Hafashwe abantu 27 bakekwaho kwiba no guhohotera abaturage

DomaNews

Recent Posts

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

3 hours ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

4 hours ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

8 hours ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

13 hours ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

15 hours ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

16 hours ago