UBUCURUZI

Amatariki Imurikagurisha mpuzamahanga rya 2021 rizaberaho yamenyekanye

Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya 24, abazaryitabira bakazubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Mu itangazo ryatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2021 aribwo Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Abikorera, rizwi nka EXPO risanzwe ribera i Gikondo mu karere ka Kicukiro rizaba.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, PSF yatangaje ko Imurikagurisha Mpuzamahanga riteganyijwe kuva tariki ya 9 kugeza 30 Ukuboza 2021, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko kuri “EXPO Grounds”.

Muri iri murikagurisha, PSF yavuze ko atari umwanya gucuruza gusa ahubwo ari n’amahirwe menshi yo kugaragariza abavuye hirya no hino ibishya bamaze igihe bakora batabashije kubagezaho bose kubera imbogamizi zatewe n’Icyorezo cya COVID19.

PSF kandi yatangaje ko kugeza ubu Ibihugu bimwe byamaze kwemeza ko bizitabira iri murikagurisha mpuzamahanga ari byo; Malaysia, Singapore, Pakistan, India, Syria, Misiri, Benin,Ivory Coast, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

Iri murikagurisha Mpuzamahanga rikaba riba rigaragaramo ibicuruzwa na Serivise bitandukanye haba; mu Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, Ibikomoka ku buhinzi n’ibikoresho by’ubuhinzi, Ibikoresho by’ikoranabuhanga, Ibikomoka kuri Petroleum, Inganda, ububaji n’ubukorikori, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibyo Ubukerarugendo.

PSF ikaba ivuga ko yashyize imbaraga mu kumenyekanisha iki gikorwa ku rwego mpuzamahanga, kugirango ishishikarize Abashoramari bo hanze y’Igihugu kuza kumenyekanisha ibikorwa byabo no gushora Imari mu Rwanda.

Iri Murikagurisha Mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 24, ari inshuro ya kabiri ribaye hubahirizwa Amabwiriza ko kwirinda COVID-19,rikurikiye iriheruka kuba umwaka ushize ryatangiye kuva kuya 11-31 Ukuboza 2020, naryo ryabaye mu give icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije U Rwanda n’Isi muri rusange.

PSF yatangaje ko Imurikagurisha Mpuzamahanga riteganyijwe kuva tariki ya 9 kugeza 30 Ukuboza 2021

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

2 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

3 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

6 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago