URUBYIRUKO

Abdallah wari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake yahererekanyije ububasha n’uwahawe izi nshingano muri MINALOC

Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake kurwego rw’Igihugu yahererekanyije ububasha na Kubana Richard wahawe izi nshingano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Ni umuhango wabereye kuri MINALOC kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuya 14 Nyakanga 2021 yagize Kubana Richard Umuyobozi mu kuru ushinzwe Ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri iyi Minisiteri.

Murenzi Abdallah wari umaze imyaka irenga itatu ahuza ibikorwa by’uru rwego, avuga ko adasoje ibikorwa by’Ubukorerabushake ahubwo yishimira ko urwego rugiye kongererwa imbaraga

Yagize “Ubukorerabushake ntabwo burangira, Kuba nari Umukorerabushake si uko nari mu mwanya nk’umuhuzabikorwa, narindi mu mwanya kuko ari icyizere nari nagiriwe ariko kuba ntawurimo ntibikuraho Ubukorerabushake, ibikorwa byose nzajya mbyitabira ariko noneho mbyitabire nk’Umunyarwanda ukunda Igihugu  atari nk’umuyobozi w’urwego”.

Akomeza avuga ko izi mpinduka zizatuma ibikorwa by’urwego yari ahagarariye rugira imbaraga kurutaho,

Ati : ”Ibikorwa biziyongera cyane kuko MINALOC n’ Inzego z’ibanze birubakitse  kugera ku rwego rw’Umudugudu, ubwo rero urubyiruko rw’abakorerabushake rugiye kongererwa imbaraga n’inzego z’ibanze by’umwihariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko mu igenamigambi ry’ibikorwa byayo  n’urwo rwego ruzajyamo. Ibyo bizatuma  babona ubushobozi, yaba ubw’amikoro, Ubukangurambaga biziyongera, cyane ko bakoraga nta ngengo y’imari bagira uretse iyaturukaga ku bafatanyabikorwa gusa.  Mbese nashimira cyane Leta yacu yahaye agaciro uru rwego ikarwongerera ubushobozi.”

Abdallah avuga ko ashimira Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri rusange ngo kuko urugamba ruriho rwo kubaka igihugu rukomeye ariko ari rwiza, kuko ruhindura imibereho y’abaturage kandi inyungu z’ibikorwa bakora zongera zikabagarukira.

Kubana Richard  wahawe inshingano z’Ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, muri MINALOC, yavuze ko ibi byakozwe mu buryo bwo kongerera imbaraga uru rwego rwari rumaze igihe rukora ibikorwa byubaka Igihugu nyamara ntaho rubarizwa.

Yagize ati: “Ibi byahrreye ku nshingano zahawe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zo kukurikirana ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, kugirango rurusheho gukora ibintu bifite umurongo wo kugenderaho mu buryo buzwi kandi barusheho gutera imbere. Bizoroha cyane mu kwihutisha ibikorwa kuko babonaga n’abafatanyabikorwa ariko bakabura urwego bagenderamo, ririya rwego rurubatse kuba ku rwego rw’Igihugu kugera mu kagari kandi byose biri mu nshingano za MINALOC, izo nzego zose zizahabwa kmbaraga ku buryo bazajya bababona nk’abafatanyabikorwa b’izo nzego zose.”

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kurwanya no gukumirwa ibyaha rumaze kumenyekana nka Youth Volunteers, rwashinzwe n’Urubyiruko rwishyize hamwe mu mwaka wa 2013, ubu rukaba rugaragara mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro hirya no hino mu Gihugu, rugaragara cyane mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19, ahahurira abantu benshi no gufatanya n’Inzego z’ibanze mu bikorwa biba byateguwe.

Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake yahererekanyije ububasha na Kubana Richard wahawe izi nshingano muri MINALOC
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney niwe wayoboye uyu muhango

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

8 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

8 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

9 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

19 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

21 hours ago