Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, bishimira ko bahawe uburenganzira busesuye bwo kwitorera abayobozi bashaka mu nzego z’ibanze.
Mu matora ya Komite nyobozi y’umudugudu yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, yagaragarije bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagarama ko bafite uburenganzira busesuye bwo kwitorera abazabayobora ntakiwubabangamiye, ibi bikaba ari bimwe mu byo hashimira Leta nk’uko babyivugira.
Bakavuga ko bizeye kuzakorana nabo neza n’abo bitoreye kuko ari amahitamo yabo kandi babyishimira.
Mukandahunga Claudine wo mu kagari ka Rukatsa Umudugudu wa Nyacyonga, avuga ko ashimishijwe no kuba yarahawe uburenganzira bwo kwitorera abayobozi kandi yizeye ko bazabageza ku byiza kuko batoranye ubushishozi.
Yagize ati: “Ndishimye, nishimiye ko Igihugu cyacu kiduha uburenganzira bwo kwitorera abayobozi dushaka kandi twihitiyemo. Ubu twizeye ko abo dutoye bazatugirira akamaro kandi tuzafatanya muri byose, ndashimira Abayobozi b’Igihugu cyacu ko batwitaho kandi bakadushyigikira muri byose, abo dutoye turabizeye kandi turishimye cyane kuko twabatoranye ubushishozi”.
Ngoga Jean Marie Vianney watorewe kuyobora umudugudu wa Nyacyonga avuga ko ikizere yagiriwe n’abaturage atazabatenguha.
Ati: “Abaturage ba Nyacyonga bangiriye ikizere bongera kuntora, ndabashimira kandi ntabwo nzabateguha, ni byiza ko banyitoreye kuko tugiye gufatanya kubaka umudugudu wacu n’Igihugu muri rusange. Batoye neza kandi batoye umuntu mwiza uzi ikerekezo abaturage bakeneye”.
Akomeza avuga ko kuba abaturage bafite uburenganzira busesuye bwo kwitorera ababayobora, ari icyerekana ko Igihugu giha agaciro umuturage.
Ati:”Igihugu cyacu cyaduhaye uburenganzira bwo kwitorera abaduhagarariye, niyo mpamvu amahirwe abaturage bafite bayabyaje umusaruro bitorera abazabafasha kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ibi byerekana ko Leta yacu iha agaciro umuturage kandi natwe ntituzayitenguha”.
Kuva tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Rwanda hose hatangiye amatora y’inzego z’ibanze n’Abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore n’Urubyiruko,ndetse npabafite ubumuga kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere. , aya matora yari ateganijwe muri Gashyantare 2021 ariko aza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, aya matora akaba yarabaye mu buryo budasanzwe kuko habanje gutorwa abantu batatu muri buri Sibo, nyuma hakaza gutorwa abahagarariye Inama nkuru y’Abagore n’Urubyiruko, abo batowe mbere bakaba aribo batoye Komite nyobozi y’Umudugugu kuri uyu wa gatandatu.
Abatowe ni; Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza, usinzwe iterambere, usinzwe amakuru mu mudugudu, n’umujyanama uhagarariye Umudugudu mu kagali. Aba batowe bakazagira Manda y’imyaka itanu habaye nta gihindutse.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…