UBUZIMA

Ibyiza bya tungurusumu n’akamaro ifitiye umubiri w’umuntu

Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru, kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.

Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium. Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi; izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica bagiteri.

Tungurusumu tuzisangamo Vitanini nyinshi kandi zitandukanye n’imyunyungugu. Muri garama 100g, dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa; 95% za vitamin B6, 38% za vitamin C, 13% z’ubutare, 6% za selenium, 80% za manganese, 18% za calcium, 22% za phosphore, ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa n’indi myunyu ngugu. Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi.

Kurya Tungurusumu mbisi byongera intungamubiri zihagije kurusha izitetse

Akamaro ka Tungurusumu ku buzima

Urubuga Healthline.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko Tungurusumu igabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.

Zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mu bundi buryo.

Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafuruta cg ugatukura, indwara zituruka ku miyege (fungal infections), guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.

Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane, nka Alzheimer cg indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko

Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Nubwo ubushakashatsi butarabyerekana neza, gusa igaragara ko yongera umusemburo wa estrogen ku bagore, amagufa akarushaho kumera neza.

Ni ubuhe buryo bwiza bwo kurya tungurusumu?

Tungurusumu zifasha umubiri cyane, ni iziriwe ari mbisi kubera ikinyabutabire, cya “allicin” iyi irangirika iyo ihuye n’ubushyuhe nko mu gihe cyo guteka. Allicin niyo ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kubuza amaraso kuvura, kurwanya kanseri na mikorobe zindi.

Nyuma yo kuzitonora, ushobora kuzisekura, hanyuma ukabitereka byibuze iminota 15 mbere yo kuribwa. Kubitereka bituma allicin iboneka imeze neza kandi ku bwinshi ku mubiri, ikora neza kandi iyo uyiriye mu gifu nta kindi kintu kirimo.

Ibyo kwitondera igihe ukoresha Tungurusumu

Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, banza ubiganire na muganga wawe mbere yo kuba wazirya.

Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuzirya ibi byose ugomba kubimenya.

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

4 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

5 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

5 days ago