POLITIKE

Ofisiye bato 656 bahawe ipeti na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari hasojwe amasomo ya ba Ofisiye bato 656.  Muri bo, abapolisi ni 574 abandi 34 ni abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), 38 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’abandi 10 bo mu  rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Amahugurwa yatangiye tariki ya 31 Kanama 2020 yari amaze igihe cy’amezi 13, yari yitabiririwe n’abanyeshuri 663, Barindwi (07) muri bo ntibabashije gusoza kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi. Abasoje ni 656 barimo 80 b’igitsina gore.



Umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, hari kandi Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ndetse n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije abarangije amasomo guhora bazirikana ko bagiye gukorera abanyarwanda, abasaba kujya babaha serivisi nziza kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.



Yagize ati ”Mu murimo mutangiye wo gucunga umutekano w’Igihugu mugomba guhora muzirikana ko inshingano yanyu y’ibanze ari ugukorera abanyarwanda n’abaturarwanda bose. Imiyoboro ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano, iri rikaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cya COVID-19 ari nacyo gihe mwari mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu no kurwanya COVID-19.”



Minisitiri w’Intebe yakomeje agaragaza ko uko bitwaye mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 byose byaturutse ku masomo bahawe muri iri shuri rya PTS-Gishari. Abasaba kuzakomeza kurangwa n’umurava, kubaha no guha abandi agaciro ari nabyo biranga umupolisi w’u Rwanda yaba umuto cyangwa umukuru.

Yagaragarije ba ofisiye bato basoje amasomo ko isi irimo kurushaho kwihuta ari nako hakorwa ibyaha mu buryo butandukanye. Yabasabye kugendana n’ibihe, bagahora bihugura cyane cyane mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bikomeje kugenda bigaragara.

Ati ”Imbere haracyari ibibazo byinshi, ibintu byinshi ku isi birihuta kandi bihinduka buri kanya. Kuba muri iyi si bisaba kugendana n’igihe ntidusigare inyuma, ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye, bisaba ko namwe abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga, kandi leta y’u Rwanda igenda ibaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

Minisitiri w’Intebe yasoje ijambo rye ashimira abayobozi ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ishuri rya PTS-Gishari ndetse anashimira abarimu bo muri ririya shuri ku ntambwe nziza iri shuri rimaze gutera mu gutanga amasomo atandukanye. Yanashimiye ba ofisiye basoje amasomo n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yagaragaje ko bariya ba ofisiye bigishijwe amasomo atandukanye yari agamije  kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga  ku rwego rwa ofisiye.

Yagize ati” Bize  amasomo ajyanye no kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya Polisi, ubumenyi mu bya gisilikare, Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, amategeko , bakoze kandi imenyereza mwuga  mu gihe cy’ibyumweru umunani mu bikorwa byo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.”

Yagaragaje ko aba banyeshuri bize  mu bihe bigoranye by’icyorezo cya COVID-19 bituma batabona ibiruhuko ndetse ntibanasurwa nk’uko byari bisanzwe bigenda. Gusa  ntibyatumye batezuka, bakomeje umuhate wo gukurikirana amasomo.

Yakomeje ashimira abanyeshuri bahisemo umwuga wa gipolisi, anashimira imiryango n’ababyeyi babo bakomeje kubaba hafi muri iki gihe bari mu masomo. Yashimiye kandi abafatanya bikorwa batandukanye bagize uruhare mu gutanga amasomo ku  banyeshuri anashimira abarimu ba PTS- Gishari ku bwitange n’umurava bakorana akazi kabo.

Assistant Inspector of Police (AIP) Yvette Tumukunde umukobwa wahize abandi yashimangiye ko amasomo bahawe azabafasha mu rugendo bagiye gutangira. Yakanguriye abakobwa kwigirira icyizere avuga ko ibyo abahungu bakora n’abakobwa babishobora, icya mbere ni ukugira intego no kumenya icyo ushaka kugeraho byose bigamije guteza imbere Igihugu.

Foto: RNP

DomaNews

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

2 days ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago