Facebook yakoze amavugurura ihindura izina yitwa Meta mu mpinduka zikomeye iki kigo cyakoze zigamije gushinga imizi mu ruhando rw’ikoranabuhanga kigatandukana n’uko cyari kizwi nk’urubuga nkoranyambaga.
Izina rishya ni irya Facebook nka Sosiyete. Bivuze ko izi mpinduka zidafite aho zihuriye n’izindi mbuga nkoranyambaga n’ubundi Facebook ifite nka Facebook nk’Urubuga Nkoranyambaga, WhatsApp na Instagram.
Meta izina rishya rya Facebook rikomoka mu Kigereki, aho risobanura ikintu kirenze imbibi. Rigamije kwerekana ko iyi sosiyete ishaka kurenga imbibi y’ibyari bisanzwe biyizwiho.
Irashaka gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rya VR ( Virtual Reality) rikomeje gushinga imizi ku Isi kuko ubu rifatwa nk’aho ariryo rizaranga ahazaza ha internet.
Facebook si yo ya mbere ku Isi ihinduye izina kuko no mu 2015 Google yarabikoze, ibindura izina rya Sosiyete yayo riba Alphabet ibumbira hamwe ibikorwa byose bya Google.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…